Porogaramu yo gucunga ubucuruzi bwawe mu Rwanda
Higoverse yandika ububiko bwawe, amagurishwa, ibyo uguze, amafaranga ukoresha, amadeni y'abakiriya, proforma n'imishahara, ikakwereka uko ubucuruzi bwifashe. Ikora mu Kinyarwanda, kuri Android, Windows no ku rubuga.
Ku rubuga, Android na Windows · Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n'Igishinwa
Ni iy'
- Amaduka n'ababika ibicuruzwa byinshi
- Abacuruza imodoka
- Amaduka y'ibikoresho by'ubwubatsi
- Ubucuruzi bwose bugura bukanagurisha
Ububiko (stock) bwihindura ubwabwo
Buri gicuruzwa kigurishijwe kivanwa mu bubiko, buri kiguzwe ku mucuruzi kikongerwamo. Ubona ibisigaye n'ibigiye gushira mbere y'uko bishira.
- Ibisigaye kuri buri gicuruzwa, ako kanya
- Ibigiye gushira bigaragara mbere
- Kwinjiza ibicuruzwa ukoresheje Excel
- Gushaka igicuruzwa ukoresheje barcode
Amagurishwa n'amadeni
Andika igurisha mu masegonda, ryishyuwe ryose cyangwa hasigaye umwenda. Umwenda uba ideni ry'umukiriya kugeza ryishyuwe, rifite nimero ya telefoni ye.
Raporo n'abakozi
Reba amafaranga yinjiye, ayakoreshejwe n'inyungu buri munsi na buri kwezi. Abakozi bagira konti zabo, buri wese akabona gusa ibyo yemerewe.
Ibibazo
- Higoverse ikora mu Kinyarwanda?
- Yego. Ikora mu Kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n'Igishinwa. Buri muntu ahitamo ururimi rwe.
- Nabona konti nte?
- Duhamagare cyangwa utwandikire kuri WhatsApp kuri 0790 885 174. Dushyiraho ubucuruzi bwawe n'uburyo bwo kwinjira.
- Ikora kuri telefoni?
- Yego. Koresha porogaramu ya Android, iya Windows cyangwa urubuga. Amakuru ni amwe hose.
Tangira
Duhamagare cyangwa utwandikire. Dushyiraho ubucuruzi bwawe n'uburyo bwo kwinjira, tukagufasha kwinjiza ibicuruzwa byawe.